Aller au contenu principal
Education JobClôturé

ITANGAZO RY'AKAZI K'IGIHE GITO

UMUJYI WA KIGALI

Cette annonce est disponible en anglais.

Hashingiwe ku ibaruwa No 2188/12.00/2024 yo ku wa 22/11/2024 Minisitiri w'Uburezi yandikiye Uturere n'Umujyi wa Kigali,asaba gushaka no gushyira mu myanya abarimu b'abasimbura: Hashingiwe kandi ku ibaruwa No 5027/07.01.16.2025 yo kuwa 06/03/2025.Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yandikiye Abayobozi Nshingwabikorwa b'Uturere tuwugize: Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge buramenyesha ababyifuza bose kandi babifitiye ubushobozi ko hari akazi ko kwigisha k'igihe gito(Temporary Job), gasabwa binyuze ku kigo cy'ishuri cyegereye usaba akazi kugirango yinjwize muri sisiteme yabugenewe ifasha mu gushaka abarimu basimbura abari mu biruhuko.

++Dosiye isaba akazi igomba kuba igizwe n'ibi bikurikira:++

  • Impamyabumenyi ya A2 iherekejwe na Result slip.
  • Impamyabumenyi ya A1 cyangwa A0 iherekejwe na Transcript.
  • Fotokopi  y’Indangamuntu byose bisikannye neza mu buryo busomeka.

++Icyitonderwa++

  • Usaba akazi agomba kuba yemera gukorera ku masezerano y’igihe gito.
  • Usaba akazi agomba kuba yemera gukorera ku kigo atasabyeho mu gihe aho yasabye hatabonetse.
  • Usaba agomba kuba yarize ibijyanye n’amasomo uwo asimbuye yigisha.
  • Buri Muyobozi w’ikigo cy’ishuli ushyikirijwe ubusabe, abushyira muri sisiteme ya TMIS nubwo ataba afite umwarimu usaba kujya mu kiruhuko.
  • Gutanga ibyangombwa kubasaba bizatangira kuwa 29/09/2026 kugeza kuwa 14/10/2026.

Bikorewe I Nyarugenge kuwa 28/09/2026

INGANGARE Alexis

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge

ITANGAZO RY'AKAZI K'IGIHE GITO | Uburezi CBC